Ingabire yasobanuye ko abafashwe bose uko ari 6 bafashwe mbere y’umunsi umwe ngo bizihizwe umunsi witiriwe Ingabire Day. Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko abafashwe baba barakoze amahugurwa ashingiye ku gitabo cyitwa ‘Uko Bakuraho Ubutegetsi bw’Igitugu Hadakoreshejwe Intwaro’, nkuko Ingabire Victoire yabitangarije ijwi ry’Amerika. Ingabire Victoire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyaha yabajijwe na RIB, byo kuba abayoboke be barafatiwe mu bikorwa bigamije guhirika ubutegetsi buriho batabishobora avuga ko nta ntwaro bagira.
Kuri uyu wa Kane, urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatumije uyu munyapolitike gutanga ibisobanuro bifitanye isano n’ifungwa rya bamwe mu bayoboke be, bafatanywe n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana uyobora ikinyamakuru Umubavu TV gikorera kuri Murandasi. Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda Ingabire Umuhoza Victoire aravuga ko ibyo inzego z’iperereza mu Rwanda zirega abayoboke b’ishyaka rye DALFA- Umurinzi ritaremerwa n’amategeko bidashoboka.